Ikaze kuri E-nsure Ltd. Aya Mategeko n’Amabwiriza agenga imikoreshereze yawe ku mbuga na apurikasiyo zacu zifasha mu kugura, kugenzura no guhindura ibijyanye n’ubwishingizi, kumenyekanisha, kwishyura no guha urubuga ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda. Mu kugera kuri serivisi zacu no kuzikoresha, wemera aya Mabwiriza. Kubyemera bihwanije agaciro n’uko byakorwa mu mategeko kandi ntaho bitaniye no gushyira umukono ku masezerano yanditse.
Dutanga serivisi zikurikira:
Imicungire y’Ubwishingizi: Kugura, guhindura, no gukurikirana gahunda z’ubwishingizi kuri murandasi.
Gukora Imenyekanisha: Tworoshya ibijyanye no gukora ndetse no gukurikirana imenyekanisha.
Serivisi zo Kwishyura: Kwishyura serivisi z’ubwishingizi binyuze ku rubuga rwacu.
Urubuga rw’Ibigo by’Ubwishingizi: Duha Ibigo by’ubwishingizi uburyo bwo gucunga amakuru y’abakiliya n’imikoranire.
Dufite uburenganzira bwo guhindura, kudakomeza, cyangwa guhagarika kuboneka kwa serivisi iyo ari yo yose zacu mu bubasha bwacu.
Mu gukoresha urubuga cyangwa apurikasiyo yacu, wemeje ko:
Ufite nibura imyaka 18 y’ubukure.
Ufite ububasha bwemewe n’amategeko bwo kuba wagirana amasezerano n’uruhande runaka.
Amakuru yose utanga araboneye, ajyanye n’igihe kandi aruzuye.
Dufite uburenganzira bwo gufunga by’igihe runaka, guhagarika konti zarenze kuri aya mabwiriza.
Nk’umuntu ukoresha serivisi zacu, wemera:
Kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose asabwa.
Kudakoresha urubuga rwacu mu bikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa by’uburiganya;
Gutanga amakuru y’ukuri mu gihe ukoresha serivisi zacu;
Kubaha uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge bw’abandi, harimo E-insure Ltd n’abafatanyabikorwa bayo.
Ufite inshingano yo kugira ibanga amakuru arebana na konti yawe n’ibikorwa biyikorerwaho.
Twiyemeje kurinda amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite. Iyo ukoresheje urubuga rwacu, uba wemeye ko dukusanya, tugakoresha amakuru yawe bwite nk’uko byasobanuwe muri Politiki yacu yo Kugira Ibanga. Dukoresha uburyo bwo kurinda no gusigasira amakuru yawe, ariko ntidushobora kwemeza ko abantu batabifitiye uruhushya batazabasha kwinjira muri sisitemu zacu z’umutekano. Wemera gutanga amakuru yawe bwite ku bushake bwawe.
Ibigo by’ubwishingizi bishobora kwamamaza ibikorwa na serivisi byabyo ku rubuga rwacu. Nubwo dutanga urubuga rwo kwamamaza ibi, ntabwo turyozwa inshingano zo kumenya ukuri cyangwa imimerere y’ibikubiye mu byamamazwa. Abakoresha urubuga bagirwa inama yo kwegera ibigo by’ubwishingizi kugira ngo basobanurirwe cyangwa bamenye ibijyanye n’imikorere. Gushyiraho ibikorwa byatewe inkunga bizashyirwaho ikimenyetso kigaragaza ko ari uko bimeze.
Ibikorwa byose, ibirango by’ubucuruzi, ibirango, n’ibikoresho biboneka ku rubuga rwacu ni umutungo mu by’ubwenge wa E-insure Ltd cyangwa uw’ababitangira uruhushya. Ntushobora gukoresha, kongera gutunganya cyangwa gukwirakwiza ibintu byose biri ku rubuga rwacu utabiherewe uruhushya rwanditse. Na none kandi, wemera kudakoresha ikoranabuhanga cyangwa ngo ugerageze kugera ku kintu icyo ari cyo cyose udafitiye uruhushya muri sisitemu yacu.
E-nsure Ltd ntitanga garanti ku kuba amakuru anyuzwa ku rubuga rwayo ari ukuri, yuzuye, cyangwa ibyerekeye n’igihe cy’itangazwa ryayo. Ntitwakwizeza ko uru rubuga rutazigera rugira ikibazo mu mikorere yarwo. Mu rugero rwo hejuru rwemerwa n’amategeko, ntituzaryozwa ibyangijwe n’ikiguzi icyo ari cyo cyose, giturutse ku kuba wakoresheje serivisi zacu ku buryo buziguye n’ubutaziguye. Ibi birimo, ariko ntibigarukira gusa ku ngaruka z’ibyangijwe no gutakaza amakuru, kurogoya ubushabitsi, cyangwa igihombo mu by’imari.
Wemera kwishyura indishyi, kurwanirira, no kurinda E-insure Ltd, abafatanyabikorwa bayo, abayobozi, abayobozi, abakozi, n’abayihagarariye mu birego byose, uburyozwe, ibyangijwe, ibihombo cyangwa ikiguzi cyakomotse ku kuba wakoresheje serivisi zacu cyangwa kurenga kuri aya Mabwiriza. Ibyo bikubiyemo amafaranga ahagije y’abavoka n’amafaranga y’urukiko.
Urubuga rwacu rushobora kugira imiyoboro ihuza serivisi zarwo cyangwa n’ibindi bigo, harimo abatanga serivisi z’ubwishingizi ibijyanye no kwishyura. Ntabwo ari twe turyozwa imiterere y’ibikorwa, ukuri, cyangwa imikorere ya serivisi z’ibindi bigo. Uzi kandi wemera ko imikoranire yawe n’ibindi bigo bitanga serivisi igengwa n’amabwiriza y’ibijyanye no kugira ibanga y’ibyo bigo.
Dufite uburenganzira bwo gusesa cyangwa guhagarika by’igihe runaka ububasha bwawe bwo uburyo bwo kugera kuri serivisi zacu igihe icyo ari cyo cyose, nta nteguza, mu gihe tubona ufite imyitwarire inyuranyije n’aya Mabwiriza cyangwa ibangamiye inyungu zacu, abandi bakoresha urubuga cyangwa ibigo by’ubwishingizi. Ushobora guhagarika konti yawe igihe icyo ari cyo cyose ubanje kutuvugisha.
Aya Mabwiriza agengwa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Mu gihe habayeho kutumvikana bifite aho bihuriye n’aya Masezerano, haziyambazwa ubutabera bw’inkiko z’ Rwanda.
Mu gihe habayeho kutumvikana cyangwa kutishimira ibijyanye n’aya Mabwiriza cyangwa imikoreshereze ya serivisi zacu, wemera kubanza kugerageza gukemura ikibazo mu bwumvikane binyuze mu kuvugana na E-insure Ltd. Mu gihe ikibazo kidakemutse mu minsi 30, impande zombi zemeranya kwisunga inkiko z’u Rwanda, hakurikijwe amategeko y’u Rwanda. Iki Igarama ry’urubanza ryishyurwa n’utsinzwe keretse iyo hari ubundi buryo byateganyijwe n’urukiko.
Mu gukoresha urubuga rwacu no kwemera aya Mabwiriza, utanze uburenganzira bwo gukusanya, gukoresha, no kwifashisha amakuru yawe bijyanye na Politiki yacu yerekeye ibyo Kugira Ibanga. Mu kubona no gukoresha serivisi zacu, ushyira umukono ku masezerano hifashishijwe ikoranabuhanga, wemera amabwiriza akubiyemo hano, bitagombeye gushyiraho umukono mu buryo bw’intoki.
Dushobora guhindura aya Mabwiriza mu gihe runaka. Impinduka izo ari zo zose zihita zishyirwa ku rubuga cyangwa apurikasiyo yacu. Gukomeza gukoresha serivisi zacu nyuma y’izo mpinduka, biba bivuze ko wemera ibikubiye muri ayo Mabwiriza mashya.
E-nsure Ltd ikora nk’urubuga rw’ikoranabuhanga ruhuza abarukoresha n’ibigo by’ubwishingizi ariko si yo igenzura ibikorwa byo kubika cyangwa guhanahana amafaranga. Ibijyanye no kwishyura bikorwa binyuze mu nzira zitekanye, zemewe, kandi zemeza ko ibikorwa byo guhanahana amafaranga byose byubahiriza ibipimo by’ubuziranenge muri urwo rwego. Abakoresha urubuga bagomba kwiyambaza ikigo cy’ubwishingizi runaka kugira ngo bakemure ibibazo byose birebana no kwishyura, gusubizwa amafaranga, cyangwa ibindi bibazo bifitanye isano n’imari.
Mu gihe ugize ikibazo cyangwa impungenge zerekeye imikorere y’urubuga/apurikasiyo byacu cyangwa ibindi bibazo bifitanye isano no kugera ku rubuga rwacu rw’ikoranabuhanga, vugisha ikipe yacu igufashe kuri support@e-nsure.com. Ku birebana na serivisi z’ubwishingizi, politiki, imenyekanisha, kwishyura, tugira inama abakoresha urubuga rwacu yo kwegera mu buryo butaziguye ikigo cy’ubwishingizi akeneyeho ubufasha.