1. Intangiriro (Inshamake)
Amakuru yawe bwite ni ingenzi cyane kuri twe. Twiyemeje kurinda amakuru yawe bwite no kwizera ko ubuzima bwawe bwite bwubahirizwa. Iyi Politiki yo Kugira Ibanga ku buzima bwawe bwite igaragaza uburyo dukusanya, dukoresha, tubika kandi tukarinda amakuru yawe bwite iyo ukoresheje urubuga na apurikasiyo yacu kuri telefoni, kugura, guhindura no gucunga politiki zijyanye n’ubwishingizi, gutanga no gukurikirana imenyekanisha no kwishyura.
2. Abo turi bo
Muri iyi Politiki y’Ibyerekeye Ibanga ku Buzima Bwite, “twe”, “ibyacu”, ubwacu” haba havugwa E-nsure Ltd. Tugenzura amakuru yawe bwite ajyanye na serivisi zitangwa binyuze ku rubuga rwacu.”
3. Iyi Politiki Ireba ba Nde?
Iyi politiki ikora ku:
- Abakoresha Urubuga: Abantu bakoresha urubuga rwacu bagura, bacunga, cyangwa bishyura ubwishingizi, bamenyekanisha, cyangwa bakorana n’ibigo by’ubwishingizi.
- Ibigo by’Ubwishingizi: Ibigo bitanga serivisi zabyo bikanagenzura imikoranire yabyo n’abakiriya binyuze ku rubuga rwacu.
- Ibindi Bigo Bitanga Serivisi: Ibigo dukorana ngo tubashe gutunganya amakuru yawe ku ruhande rwacu rufite aho ruhuriye na serivisi dutanga.
4. Ni Ayahe Makuru y’Umuntu Dukusanya?
Dushobora gukusanya no gukoresha amakuru y’ibyiciro bikurikira:
- Amakury y’uko Uboneka: Izina, imeyili, nimero ya telefoni, n’andi makuru.
- Amakuru y’Ubwishingizi: Amakuru arebana n’ubwishingizi bwawe, imenyekanisha, n’amahitamo yawe.
- Imikoreshereze y’Amakuru: Amakuru y’uko ukoresha urubuga rwacu, harimo n’imikoranire yawe natwe, gukora imenyekanisha, n’ibijyanye n’imicungire y’ubwishingizi.
- Amakuru ajyanye no Kwishyura: Amakuru arebana n’ibikorwa byo kwishyura ukora ngo uhabwe serivisi z’ubwishingizi.
- Amakuru y’Ahantu: Amakuru yerekeye aho uherereye mu gihe ukoresha serivisi zacu.
- Amakuru ya Tekiniki: Amakuru y’igikoresho uri kwifashisha, Aderesi ya IP, ubwoko bwa browser na Operating System.
5. Ni Gute Dukusanya Amakuru Yawe?
- Tuyakura kuri wowe mu buryo butaziguye: Iyo wiyandikishije ku rubuga rwacu, mu kugenzura ubwishingizi bwawe, kumenyekanisha, cyangwa mu gukoresha serivisi zacu.
- Mu buryo bwihuse: Binyuze kuri za Cookies n’irindi koranabuhanga rituma tumenya uko ukoresha urubuga rwacu.
- Ku bindi Bigo Dukorana: Dushobora kwakira amakuru avuye ku bindi bigo bitanga serivisi bidufasha mu gutanga serivisi zacu.
6. Ni Gute Dukoresha Amakuru Yawe?
Dukoresha amakuru yawe bwite hagamijwe ibi bikurikira:
- Gutanga Serivisi: Koroshya imicungire y’ubwishingizi, gukora imenyekanisha no kwishyura hibandwa ku bwishingizi ukeneye.
- Kunoza Imikorere y’Urubuga Rwacu: Gusesengura imikoreshereze y’amakuru hagamijwe guteza imbere ibiboneka ku rubuga rwacu n’imikorere yarwo.
- Guhanahana amakuru nawe: Kukoherereza ibigezweho, amatangazo yo kwamamaza n’andi makuru arebana na serivisi zacu.
- Koroshya imikoranire n’Abishingizi: Kwemerera ibigo by’Ubwishingizi kugenzura imikoranire n’abakiliya no gutanga serivisi zinoze.
- Gucunga Umutekano: Kurinda urubuga rwacu n’abarukoresha kuba bakwinjirirwa n’abatabifitiye uruhushya, uburiganya n’ibindi bishobora kubangamira umutekano.
7. Ibijyanye n’Amategeko Bishingirwaho mu Ikoreshwa ry’Amakuru Yawe
- Uruhushya: Igihe uduhaye uruhushya rwo gukoresha amakuru yawe ku mpamvu runaka, nko kwakira amakuru y’ibijyanye no kwamamaza.
- Inyungu zemewe n’Amategeko: Ku mpamvu za ngombwa mu bikorwa byacu by’ubushabitsi nko kunoza serivisi dutanga cyangwa kurinda umutekano w’urubuga rwacu.
- Ibikenewe mu Masezerano: Kubahiriza ibyo dusabwa mu masezerano, nko gutanga serivisi zijyanye n’imicungire y’ubwishingizi cyangwa gukora imenyekanisha.
- Ibisabwa n’Amategeko: Kubahiriza ibisabwa n’amategeko.
8. Gutanga Amakuru Yawe Bwite
Dushobora gutanga amakuru yawe bwite ku bigo bikurikira:
Ibisabwa
- Ibigo by’Ubwishingizi: Kugira ngo tubihe amakuru akenewe mu kubasha kugenzura ubwishingizi bwawe, gukora imenyekanisha, no kuganira nawe.
- Abandi badufasha batanga serivisi: Badufasha mu gukusanya no gukoresha amakuru yawe no kugeza serivisi zacu ku bakiriya.
- Inzego z’Ubutabera: Igihe ariko amategeko ategeka cyangwa mu gusubiza ibisabwa byemewe n’inzego za leta.
9. Ihererekanya ry’Amakuru Mpuzamahanga.
Mu gihe twohereje amakuru yawe yihariye hanze y’u Rwanda, tugomba kuba twizeye neza ko hari ingamba zikwiye zo kuyarinda mu buryo bwubahirije amategeko.
10. Ni gute Turinda Amakuru Yawe Yihariye?
Dushyira mu bikorwa uburyo butandukanye bwa tekiniki, ibikoresho, n’imiyoborere mu kurinda amakuru yawe yihariye ku buryo bw’ibanga, kubura, cyangwa gukoreshwa nabi. Izi ngamba zirimo gushyiraho uburyo amakuru arindwa n’umubare cyangwa ijambo ry’ibanga, kugenzura abinjira, no gukora igenzura ry’umutekano rihoraho.
11. Dukomeza Kubika Amakuru Yawe Yihariye Igihe Kingana Iki?
Tubika amakuru yawe yihariye igihe cyose gikwiriye kugira ngo tuyakoreshe ku mpamvu zatumye tuyakusanya, cyangwa uko amategeko abisaba. Niba amakuru yawe atagikenewe, tuzayasiba mu buryo bwizewe cyangwa tuyagire ibanga.
12. Uburenganzira Bwawe
Ufite uburenganzira bukurikira ku bijyanye n’amakuru yawe yihariye:
- Uburenganzira bwo Kuyasuzuma: Ushobora gusaba kubona amakuru yihariye dufite yawe.
- Uburenganzira bwo Kuyakosora: Ushobora gusaba gukosorwa amakuru atariyo cyangwa atuzuye.
- Uburenganzira bwo Kuyasiba: Ushobora gusaba gusibwa amakuru yawe yihariye mu bihe bimwe na bimwe.
- Uburenganzira bwo Guhakana: Ushobora guhakana uburyo amakuru yawe yihariye akorwamo ku mpamvu runaka, nk’ukwamamaza.
- Uburenganzira bwo Kohereza Amakuru: Ushobora gusaba ko amakuru yawe yihariye yimurirwa undi mukoresha serivisi.
- Uburenganzira bwo gusesa Ubwumvikane: Ushobora kuva murubwumvikane igihe icyo ari cyo cyose niba dukoresha amakuru yawe yihariye waduhayeho uburenganzira.
Ushobora gukoresha ubu burenganzira utwandikiye kuri info@e-nsure.com Tuzakubwira ku bisabwa dushingiye ku mategeko abigenga.
13. Cookies, n’Ikoranabuhanga ryo Gukurikirana
Dukoresha cookies n’ikoranabuhanga ryo gukurikirana n’izindi nkaryo mu rwego rwo kunoza uburyo ukoresha urubuga rwacu. Ushobora kugenzura uburyo ukoresha cookies ukoresheje igenamiterere ya murandasi yawe.
14. Impinduka kuri Politiki Y’Ubwirinzi bw’Amakuru
Tuzajya dukora impinduka kuri iyi Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru rimwe na rimwe kugira ngo ijyane n’impinduka mu mikorere yacu cyangwa ibisabwa n’amategeko. Impinduka zose zizashyirwa ku rubuga rwacu, kandi tubashishikariza gusubira muri iyi politiki kenshi.
15. Twandikire
Niba ufite ibibazo cyangwa impungenge kuri iyi Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru, twandikire kuri info@e-nsure.com.